![]() |
photo / tourofrwanda website |
Ariko nanone bikaba bigaragara ko abanyarwanda bari kugenda bigira imbere nabo dore ko ibihe bari kurushanwa atari byinshi. Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ubusanzwe wari wizewe cyane akaba yaragize ikibazo mu gutangira none ari kuza ku mwanya wa 10
ariko akaba arushwa amasegonda 4 n'uwa mbere, bigaragara ko baba begeranye cyane akarushirizwa mu byo bita sprint mu magare.(kunyonga cyane mu gihe umuntu agiye kugera ku murongo wa nyuma)
Mu makipe 2 ahagarariye u Rwanda, ikipe iri kwitwara neza ni iy'Akagera aho obed Ruvogera ubu waje ku mwanya wa kabiri ndetse na Jean de Dieu Uwimana ku mwanya wa 4 bari gutanga icyizere cyo kuba baguma mu myanya myiza. Bibagendekeye neza kandi isiganwa riva i Huye - Kibuye dore ko ari rirerire cyane hafi Km 152 mu mizamuko ndetse n'amakorosi menshi ya Kibuye, bashobora kongera kwitwara neza.
Ntawabura ariko kwishimira ko Adrien Niyonshuti n'ubwo atameze neza, yabashije gutwara umwambaro wera uhabwa abatsindiye kuzamuka. aho yesheje agahigo ko kuba ntawe umurusha imizamuko. Ubu araza mu mwanya wa 7 muri rusange n'igihe kingana n'amasaha 13 iminota 42 n'amasegonda 25
Ikindi New times igaragaza ni uko abakinnyi 12 nyuma y'ituri ya 5 bavuye mu irushanwa ariko ntikigaragaza neza impamvu, bishoboka ko wenda ari imiterere y'ubuzima bwabo cg se izindi mpamvu tuzabatangariza nituzimenya. Huye Kibuye rero nirangira tukaba turi bubabwire uko byifashe.
No comments:
Post a Comment