Amakuru dukesha The Newtimes, ikinyamakuru gisohoka buri munsi, aratumenyesha ko umupira ugomba guhuza ikipe y'u Rwanda na Nigeriya mu marushanwa y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu 2013, utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo uzabera kuri Stade Regional.
Ibi kandi bikaba bishimangirwa na FERWAFA kuko ivuga ko Stade amahoro iri gusanwa.
Abasifuzi bazasifura uyu mukino bakaba ari aba bakurikira: Daniel Bennett ufite imyaka 36 umusifuzi wo hagati, Zakhele Thusi Siwela na Luyanda Somi bazasifura ku mpande, naho umunya Djibouti Waberi Suleiman akaba azaba ari Komiseri; tutibagiwe kandi na Tinyiko Victor Hlungani uzaba ari umusimbura.
Ubwo twandika iyi nkuru, Amavubi akaba akomeje imyitozo i Nyamirambo kuri iyo Stade nyirizina, abakinnyi bakina mu bihugu byo hanze bahamagawe nka : Berch Bamuma, Dady Birori, Kalisa Mao, Bony Bayingana na Charles Tibingana bakaba baramaze kuhagera, hanyuma Haruna Niyonzima we yahageze ku wa kabiri nijoro naho Elias Uzamukunda ukina mu Bufaransa akaba ateganyijwe kwakirwa bitarenze ku wa gatanu 24/02/2012.
Umutoza Milutin Sredojevic Micho, akaba ariwe uri gutoza Amavubi. Tubibutse ko ikipe Amavubi imaze gutsinda inshuro 7, inganya 2, itsindwa 1, guhera mu gushyingo umwaka washize 2011, aho Micyo yatangiranye nayo.
Newtimes
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment