1.9.11

Ijambo ry'Ibanze

Nshuti musuye uru rubuga wa siporo mu Rwanda, tubanje kubashimira ku mwanya mwigomwe muke mwari mufite maze mukarusura.

Impamvu yaduteye gutekereza kuri uyu mushinga ni uko muri rusange siporo mu Rwanda itangiye gutera imbere kandi ikaba idatanganzwa neza yivuye imuzi, ariko nanone hamwe na hamwe ugasanga havugwa siporo imwe cyane cyane iy'umupira w'amaguru nk'aho nta yindi mikino ibaho cyangwa izindi siporo.


Twe rero tukaba muri make twifuzaga ko habaho uburyo abafite amakuru ku mikino n'imyidagaduro byo mu Rwanda muri rusange, yajya atangwa bityo benshi mu banyarwanda cyangwa se abanyamahanga bari mu Rwanda no hanze.


Ikindi ariko ni uguha buri wese kubona cya gutanga amakuru uko ashaka kuko burya iyo uroye ino minsi uburyo Tekiniki ya Internet iri gutera imbere ubona ko bitangaje ariko nanone bishimishije. Aho buri wese igihe ashakiye azajya abona amakuru kandi agatanga nawe umusanzu mu kuyasakaza; bityo ntihagire usigara mu gihirahiro.

Uru rubuga kandi turifuza ko ruzajya rubonekaho ibitekerezo byanyu byinshi kandi byuzuzanya, aho kunyuranya cyane, gusa icya ngombwa ni uko byaba byubaka siporo y'abana b'u Rwanda.

Tubashimiye rero kujya mumamaho akajisho.