29.4.12

Mpaga Police FC yateye Isonga izahagama nde?

Erik Kayiranga
Umuvugizi wa Police Fc

Umukino wagombaga guhuza Police FC n'ikipe y'ingimbi Isonga FC, umaze iminsi uvugwaho byinshi n'itangazamakuru rinyuranye hano mu rwanda.

Ikibazo kikaba ari uko Police Fc yateye Isonga Fc mpaga y'ibitego 3 ku busa nk'uko amategeko y'umupira w'amaguru abiteganya. Aho ikipe itagaragaye ku kibuga nta mpamvu yamenyesheje mu buryo bwemewe n'amategeko ihanisha mpaga. Uwo munsi rero Police Fc yitabiriye umukino, itegereza Isonga Fc iraheba. Abasifuzi basifura ko mpaga itanzwe.


Nyuma y'uko ibi bibaye twagiye kumva twumva ko FERWAFA yaba itemeranya neza n'icyi cyemezo. Ko ahubwo umukino ushobora gusubirwamo.

Inkuru yasohotse ku rubuga rwa Interineti y'igipolisi cy'u Rwanda (www.police.go.rw) ikaba ihamya ko uko byagenda kose Polisi itazasubiramo uriya mukino haramutse hakurikijwe amategeko. Inkuru ikomeza ivuga ko Police FC isigaje imikino itatu aho kuba ine nk'uko abagize Komite nyobozi y'ikipe babitangarije abanyamakuru.

Superintendent Eric Kayiranga Umuvugizi wa Police Fc yatangarije abanyamakuru ko Ikipe ya Police yubahiriza amategeko ya FERWAFA, akavuga ko abona nta mpamvu uyu mukino wazasubirwamo ngo kuko nta menyeshwa iryo ari ryo ryose ryakozwe mu buryo bwemewe n'amategeko mbere y'uyu mukino ko utazaba. Yongeyeho kandi ko FERWAFA yohereje abasifuzi gusifura umukino, babona Isonga Fc itaje bagasifura mpaga.

Umuvugizi wa Police Fc Kayiranga Eric kandi yizera ko akanama mu bya tekiniki hamwe na FERWAFA kazakurikirana iby'iki kibazo mu nyuma kagatanga igisuvizo nyacyo kigendeye ku bikorwa bihuje n'ibyo amategeko agenda umupira w'amaguru mu Rwanda ateganya.

Nyumva y'ibi rero, Umukuru wa Polisi wungirije (ACP) Yohani Bosiko kabera, akaba yarashimangiye ko nta kibazo kuri Police FC, ahubwo ko bene amakosa aribo bagombye kuyabazwa cyangwa se kuyasobanura.

Ese mama, FERWAFA iritwara ite kuri iki kibazo mu gihe yari imaze kugirirwa icyizere, nyuma yo kubona ubuyobozi bushya? Ikipe y'Isonga Fc se yo biramutse bigaragaye ko irengana wenda yaratanze impamvu z'uko itashoboye kwitabira uriya mukino mu buryo bukurikije amategeko, byagenda gute? Ubu Policd Fc igaragaje uruhande rwayo kandi koko birumvikana ko yo nta kibazo ifite cyane cyane ko binayihesha amahirwe yo kwizera umwanya wa mbere. Isonga se iramutse irenganyijwe byayigwa amahoro? Reka dutegereze ikizavamo tumenye uwo iriya mpaga izandikwaho.

Clement Mukimbili.

No comments: