29.4.12

Mpaga Police FC yateye Isonga izahagama nde?

Erik Kayiranga
Umuvugizi wa Police Fc

Umukino wagombaga guhuza Police FC n'ikipe y'ingimbi Isonga FC, umaze iminsi uvugwaho byinshi n'itangazamakuru rinyuranye hano mu rwanda.

Ikibazo kikaba ari uko Police Fc yateye Isonga Fc mpaga y'ibitego 3 ku busa nk'uko amategeko y'umupira w'amaguru abiteganya. Aho ikipe itagaragaye ku kibuga nta mpamvu yamenyesheje mu buryo bwemewe n'amategeko ihanisha mpaga. Uwo munsi rero Police Fc yitabiriye umukino, itegereza Isonga Fc iraheba. Abasifuzi basifura ko mpaga itanzwe.

29.2.12

Rwanda na Nigeria, ubusa ku bundi

Milutin Sredojovic Micho
Umutoza w'amavubi
N'ubwo umukino w'Amavubi na Nigeria wari wavugishije abantu amangambure ino i Kigali, ntiwarangiye hari ikipe ishoboye gutsinda.

Ibice byombi byarangiye ari ubusa ku busa. Gusa ikipe y'igihugu amavubi muri rusange umunti akaba yavuga ko yitwaye neza imbere y'abafana bayo aho yakoze iyo bwabaga ntitsindwe; ariko kandi umuntu akaba atabura kuvuga ko nayo itashoboye kurora mu izamu rya mugenzi wayo.

Umutoza w'amavubi ariko we yari yijeje intsinzi abanyarwanda. Inkuru irambuye neza turi kuyitunganya.

22.2.12

Stade Regional ya Kigali niyo izakira amajonjora y'imikino ya AFCON 2013

Amakuru dukesha The Newtimes, ikinyamakuru gisohoka buri munsi, aratumenyesha ko umupira ugomba guhuza ikipe y'u Rwanda na Nigeriya mu marushanwa y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu 2013, utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo uzabera kuri Stade Regional.

Ibi kandi bikaba bishimangirwa na FERWAFA kuko ivuga ko Stade amahoro iri gusanwa.