26.11.11

U Rwanda rwihariye 50% ku munsi wa 6

Umunsi wa gatandatu urangiye Siteweb ya FERWACY (ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda) yashyize ahagaragara uko umunsi warangiye wifashe.

Umunyamerika Kiel REIJNEN akaba ariwe ukomeje kwesa umuhigo wo ku mwanya wa mbere muri rusange. Uyu munsi nyuma y'ibirometero 152 kuva Butare(Huye) kugera i Karongi (Kibuye) ukaba wegukanywe n'umunyafurika y'epfo James, uwa 2 n'uwa 3 baba abanya Ethiopiya KINDEYA Msgena na REDAE Tedros. naho abanyarwanda babashije kwitwara neza bakaba ari  Byukusenge Nathan(7), Ruhumuliza Abraham(9), na Niyonshuti Adrien(10). Wa munyamerika wa mbere we akaba yaje ari uwa 4.

24.11.11

Tour du Rwanda igice cya 5

photo / tourofrwanda website
Nk'uko bigaragazwa n'urutonde rw'agateganyo rwakozwe n'Ikintamakuru The Newtimes cyo mu Rwanda, ku munsi wa Gatanu abanyamahanga nibo bari mu myanya ya mbere.

Ariko nanone bikaba bigaragara ko abanyarwanda bari kugenda bigira imbere nabo dore ko ibihe bari kurushanwa atari byinshi. Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ubusanzwe wari wizewe cyane akaba yaragize ikibazo mu gutangira none ari kuza ku mwanya wa 10

22.11.11

Bwana Honestus
Mu Rwanda, umukino wa Basket uri kugenda utera imbere. Nk'uko inkuru dukesha Abigize Honestus ibivuga i Nyamirambo ku kibuga cya Rafiki club, habereye ikitwa Sprite ball.

Sprite Ball ni umukino uhuza abanyeshuri mu biruhuko. Ikaba yarabaye muri weekend yo ku wa 19 -20 Nov 2011

1.9.11

Ijambo ry'Ibanze

Nshuti musuye uru rubuga wa siporo mu Rwanda, tubanje kubashimira ku mwanya mwigomwe muke mwari mufite maze mukarusura.

Impamvu yaduteye gutekereza kuri uyu mushinga ni uko muri rusange siporo mu Rwanda itangiye gutera imbere kandi ikaba idatanganzwa neza yivuye imuzi, ariko nanone hamwe na hamwe ugasanga havugwa siporo imwe cyane cyane iy'umupira w'amaguru nk'aho nta yindi mikino ibaho cyangwa izindi siporo.