Umunsi wa gatandatu urangiye Siteweb ya FERWACY (ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda) yashyize ahagaragara uko umunsi warangiye wifashe.
Umunyamerika Kiel REIJNEN akaba ariwe ukomeje kwesa umuhigo wo ku mwanya wa mbere muri rusange. Uyu munsi nyuma y'ibirometero 152 kuva Butare(Huye) kugera i Karongi (Kibuye) ukaba wegukanywe n'umunyafurika y'epfo James, uwa 2 n'uwa 3 baba abanya Ethiopiya KINDEYA Msgena na REDAE Tedros. naho abanyarwanda babashije kwitwara neza bakaba ari Byukusenge Nathan(7), Ruhumuliza Abraham(9), na Niyonshuti Adrien(10). Wa munyamerika wa mbere we akaba yaje ari uwa 4.
Mu rwego rw'amakipe rero u Rwanda rukaba rukiri ku isonga aho ikipe ya Kalisimbi ikiri iya mbere ariko iy'Akagera yo bikaba bikomeje kuyinanira kuko iri ku mwanya wa 6.
Igishimishije kuru rutonde rw'agateganyo ni uko mu myanya 10 ya mbere u Rwanda rufite 50%. Umunyarwanda wa mbere ni Byukusenge Nathan n'igihe kingana : 17h49’03’’ uwa mbere akaba amurusha iminota 02'39".
Uko abakinnyi bakurikirana mbere y’ umunsi wa nyuma.
1 . REIJNEN Kiel 17h47’42’’
2 . ROSSKOPF Joseph 17h47’44’’
3 . GIRDLESTONE Dylan 17h48’12’’
4 . BYUKUSENGE Nathan 17h49’03’’
5 . RUHUMURIZA Abraham 17h49’57’’
6 . NIYONSHUTI Adrien 17h50’58’’
7 . CHENEVIER AlĂ©xis 17h51’41’’
8 . RUDAHUNGA Emmanuel 17h52’01’’
9 . REDAE Tedros 17h52’01’’
10 . HATEGEKA Gasore 17h52’47’’
11 . HABIYAMBERE Nicodem 17h55’08’’
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment